Uburyo Abanyarwanda
bemeye kuba ibitambo bakamena amaraso yabo babizi kandi babishaka ngo
baharanire ubusugire n’icyubahiro cy’urwababyaye
Mu mateka y’isi kugeza ubu, ibihugu byarwanaga intambara
bigamije kwigarurira ibindi bikaguka byashoboka bikaba byatwara isi
yose.Abenegihugu bajya muri izo ntambara babizi neza ko iherezo ari ugupfa
cyangwa gukira. Amateka y’u Rwanda ntatandukanye n’ay’ibindi bihugu kuri iyo
ngingo.Itandukaniro riri mu mateka y’u Rwanda ni abarwanyi bitwaga abatabazi b'abacengeri.
Aba biyemezaga gupfira u Rwanda bakarwana babizi ko bapfa. Intego ngo kwari uguteza umwaku
igihugu bamennyemo amaraso kandi u Rwanda rugakomeza kugira igitinyiro mu
mahanga. Mbese ni ubundi buryo bwo kurwana ugamije kwagura u Rwanda no guharanira ishema ryarwo.
Nk’uko tubikesha igitabo cyitwa `` Le patriotisme jusqu’au
sang’’ cyanditswe na Padiri Muzungu Bernardin ndetse n’izindi nyandiko
zitandukanye umutabazi w’umucengeri ni umuntu wiyemezaga kuba igitambo akemera
kumena amaraso mu gihugu cy’amahanga agamije kurinda u Rwanda no kurwagura.Mu
myumvire y”Abanyarwanda bo hambere, ayo maraso ngo yabaga ari nk:ikiguzi
cy’intsinzi y’u Rwanda.
Bamwe mu babaye
abatabazi b’abacengeli tuzagenda
tugarukaho mu nkuru zizakurikira harimo nka Ruganzu I Bwimba, Robwa
mushiki wa Ruganzu, Munyanya, Binama, Gihana wa Cyilima Rujugira, Forongo nawe wari
igikomangoma n’abandi benshi.
Ukurikije imyizerere yazanywe n’abazungu ndetse n’ubundi
bumenyi bwagiye bwinjira mu muco nyarwanda, Abanyarwanda bo muri iki gihe
bashidikanya kuri ubu buryo bw’imirwanire.Abantu benshi bumva ko bitari bihuje
n’ubwenge kwizera ko amaraso y’umuntu yameneka mu gihugu hanyuma ngo icyo
gihugu gihure n’ibyago.
Ariko
nk’uko Muzungu Bernardin abivuga mu gitabo cyavuzwe haruguru, n'abakurambere babyibajijeho maze bafata umwanzuro ko byaba kurwana bisanzwe ndetse no mu buryo bw'ubucengeri byari bifite akamaro.
Ikindi ni uko nkuko Abakurambere bacu babyizeraga, hari ubwo Umunyarwanda yapfaga ari umucengeri maze koko ngo amaraso ye agateza ibyago aho yaguye. Urugero ni urwa Gihana mwene Cyilima Rujugira watabariye i Burundi maze yamara gupfa amapfa akayogoza u Burundi.
Hari abantu bazi ko abatabazi b'abacengeri bavaga mu bwoko
bw'abatsobe.Ibi ni uko abenshi mu bapfiriye u Rwanda mu buryo bw'ubucengeri
abenshi muri bo bari Abatsobe. Ingero twavuga ni nka Rubona rwa Rusimbi, ba Rwambari bombi ndetse na Ntabyera.
Abandi batabariye u Rwanda muri ubu buryo bafite icyo
bahuriyeho ni ibikomangoma nka Gihana, Forongo, Robwa ndetse n'umwami ubwe ari
we RUGANZU I Bwimba.
Kwemera gupfira u Rwanda no kurwitangira muri ubwo buryo
bigaragaza ubutwari budasanzwe bw’Abanyarwanda bo hambere. Ibi kandi bishimangira imigani Abanyarwanda baca bagira bati`` wanga kumenera igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa'' n'undi ugira uti`` Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso''.
Mu nyandiko zizakurikira, tuzagenda tubagezaho bamwe mu
batabazi n'uburyo buri umwe ku giti cye bitangiye u Rwanda.
0 comments:
Post a Comment