Rwabugili ari I Gihogwe ni muri Muhanga y’ubu, yumvise
inkuru ikomeye.Igihugu cy’u Bunyabungo cyari cyigaruriwe naRutaganda(yaraganze).Amaze kubyumva ahita yiyemeza gutera u Bunyabungo.Bageze
ku kirwa cyitwa Ibinja yumva aribwa mu nda birakomera cyane atangirakuvugishwa.
Babibonye, bihutira guhamagara umwiru mukuru w’iyimika Rutikanga wa Nkurikiyingoma
wari wamaze kwambuka.Umwami bamwomorera i Nyamasheke.Abasare 8 b’Abanyabungobahise bicwa kuko bari bumvise umwami ataka avugishwa.Rwabugili aratanga
umugogo we utwarwa I Nyamasheke.Bivugwa ko ngo yaba yararogewe ku i Binja.
Ikigaragaza ibyo ni uko bamaze komoka, Abarwanyib’Abanyabungo bahageze ari benshi bashinyagurira Abanyarwanda. Ku munsi
wakurikiye nibwo iyo nkuru y’incamugongo yamenyekanye. Hari muri Nzeri 1895.
Umugogo wa Rwabugili watabarijwe I Rutare aho abami b’intambara bashyingurwaga.
0 comments:
Post a Comment