Home » » Inkuru y'urukundo iri mu mateka wagereranya n'iya Romeo na Juliet

Inkuru y'urukundo iri mu mateka wagereranya n'iya Romeo na Juliet

Written By Unknown on Wednesday, March 30, 2016 | 5:19 PM

Mu buvanganzo bwo mu indimi zitandukanye zo mu bihugu bigize isi, hibandamo by’umwihariko inkuru z’urukundo hagati y’abagabo n’abagore. Hari ibintu bibiri izi nkuru z’urukundo, akenshi ziba ari impimbano, ziba zihuriyeho.

Kimwe muri ibi ni uko izi nkuru zirangira zibabaje. Icya kabiri ni uko zirangira zishimishije bitewe n’icyo umuntu yakwita intsinzi y’urukundo igerwaho n’abakundana (uw’igitsinagabo n’igitsinagore) nyuma y’urugendo rurerure rw’urukundo rwuje ibigeragezo aba bombi bombi bacamo bakabirenga bakanambanaho ntihagire uhemukira undi kabone n’ubwo rimwe na rimwe baba bashobora no kuhasiga ubuzima.


Ku itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, Abanyarwanda n’abandi bakundana benshi  bakundana bo ku isi bizihiza umunsi w’abakundana witiriwe mutagatifu Valentin wari umupadiri w’i Roma wishwe azira ko yasezeranyaga abakundanaga bashaka kubana mu gihe byari byarabujijwe n’umwami w’i Roma witwaga Claude II le Gothique wategetse Roma kuva mu mwaka wa 268-270.

Mu gihe uyu munsi wizihizwa,umunyamakuru wa Inyarwanda.com arakubarira inkuru y’urukundo itari impimbano, iri mu mateka y’u Rwanda, wagereranya na zimwe mu zo ushobora kuba warasomye, warumvise, wahagazeho, warabariwe cyangwa ukaba warayibonye muri filimi.
Iyi yasize umugani uzwi cyane mu Rwanda, ivugwamo umwana w’umwami (Rujugira) wakunze  umukobwa wo muri rubanda rugufi (Kalira) wari umaze igihe gito ashyingiwe, akamurongora maze yamugeza mu rugo ise (Yuhi II Mazimpaka) na we akamukunda, akamumwambura akamurongora gusa abakuru bakaza kumvisha Mazimpaka ko akwiye kurekera umuhungu we  (Rujugira) maze akabyemera agononwa.
Icyo  navuga iyi nkuru ihuriyeho ko n’izindi nyinshi z’urukundo ni uko na yo irangira ibabaje ukurikije uburyo Rujugira yakunze Kalira akiri umuntu usanzwe nyamara yamara kuba umwami, ntibabashe gukomeza  kubana ngo akomeze akundane yibanire mu munyenga w’urukundo n’umugore yari yarakundwakaje  umwe ari umwami undi ari umugabekazi byari no gutuma wenda nyuma y’aho Kalira yari kuzavamo umugabekazi.
Mbere y’uko nkugezaho iyi nkuru ariko, ndagira ngo mbanze nkubwire abantu batatu b’ingenzi b’ingenzi bayivugwamo abo bari bo.
Uwa mbere ni Rujugira. Uyu yari igikomangoma ariko cyaje kuba umwami nyuma ahabwa izina rya Cyilima ryahabwaga  `Abami b’inka’.
Nkuko urutonde rw’abami bategetse u Rwanda rwashyizwe ahagaragara na Musenyeli Alegisi Kagame mu gitabo cye yise `Un abrege de l’Ethno Histoire du Rwanda’ rubigaragaza, Cyilima II Rujugira ni umwami wategetse u Rwanda kuva mu mwaka wa 1675 kugeza mu wa 1708 akaba ari umwami wa 19 kuri uru rutonde, ubariyemo n’abami b’imishumi.
Cyilima II Rujugira azwiho kuba yarategetse u Rwanda mu gihe rwari rwugarijwe cyane n’ibihugu byari birukikije birimo by’umwihariko u Burundi, u Bugesera (bwari butaraba ubw’u Rwanda), i Ndorwa n’ibindi bitewe n’uko byari byarishyize hamwe ngo bimurwanye (tuzabigarukaho mu nkuru zacu zitaha).
Cyilima Rujugira azwiho kuba ari we wavuze ijambo rikomeye riha Abanyarwanda akanyabugabo, rigira riti “ U Rwanda ruratera ntiruterwa”.
Undi uvugwa muri iyi nkuru, ni Kalira. Nkuko  Mulihano Benedigito abivuga, mu gitabo yise `Ibirari by’Insigamigani’ cya mbere,  Kalira yari umukobwa wo muri rubanda rugufi gusa ngo yarushaga uburanga abakobwa bose bari mu Rwanda mu gihe ibivugwa muri iyi nkuru byabaga.
Kalira azahora yibukwa mu mateka y’u Rwanda kubera uburyo yabengutswe ndetse akarongorwa n’abami babiri byanatumye ahabwa izina rya ``Rwabami’’. Uyu kandi aba bami bamurongoye bamwatse undi mugabo bari bamaze igihe gito bashyingiwe bataranabyarana.
Uwa gatatu w’ingenzi uvugwa muri iyi nkuru, ni Yuhi III Mazimpaka. Mazimpaka uyu ni umwami watwaye u Rwanda kuva mu mwaka wa 1642 kugeza mu wa 1675 nkuko igitabo cya Alexis Kagame cyavuzwe haruguru kibigaragaza.
Yuhi Mazimpaka azwiho kuba ari umwami wari ufite uburanga buhebuje gusa na none akaba azwi nk’umwami wagiraga amakaburo (uburwayi bwo mu mutwe bw’umwami) bwanatumye yica umuhungu we , Musigwa, yakundaga cyane ku manywa y’ihangu amwikanzemo umujura, byanatumye asiga igisigo cyamamaye cyane cyitwa `Singikunda ukundi’ dore ko uyu mwami yari n’umusizi w’umuhanga cyane (na byo tuzabigarukaho).
Dore uko iyi nkuru iteye
Iyi nkuru ivugwamo urukundo rwa  Rujugira n’umugore witwaga Kalira ariko rutarambye.
Uwo mugore Kalira ngo yari mwiza cyane, kuruta abagore n'abakobwa bariho icyo gihe; ariko akaba uwo muri rubanda rugufi. Se yari umwega w'umuhenda, akitwa Banyaga ba Gahenda, ari mu rwego rw'abakene. Kalira rero amaze kuba inkumi arasabwa na none muri rubanda rugufi. Hashize iminsi arashyingirwa, umuhungu wamurongoye yari yarapfushije nyina, amaze kurongora na se arapfa, asigarana n'umugore we na murumuna we bakurikirana.

Nuko Kalira arakundwakara cyane. Bukeye umugabo we abwira murumuna we ati: «Ndagira ngo ngusabire nawe urongore, ejo tutazamara inka ntaragushyingira nkaba ngize nabi ari jye wasigaye mu mwanya w'ababyeyi bacu. Murumuna we aramuhakanira; ati: «Dufite inka nkeya cyane, kandi dufite umugore utadukwiye, nimara kurongora tuzagabana turiya duka, mukeba we tumukamire izo Kalira yari yihariye bazikamane bizatume anywa umujago ananuke, maze abantu bajye baducaho umugani, ngo twabonye umugore tunanirwa kumutunga, ndetse nibirimba bamudutware, kuko tumukenesheje; ati: "Ku bwanjye reka dutunge Kalira tumukamire inka zacu zose, nizimara kugwira uzabone kunshakira tubone no kugabana’’. Bemeranywa batyo.

Nuko bibaho, hashize igihe gito, Rujugira ajya guhiga, ahigukana mu karere Kalira yashyingiwemo. Ageze hafi y'urugo rwabo aruhukira mu biti by' iminyinya byari inyuma y'umuharuro. Ubwo umugabo wa Kalira n'umugabo wabo bari bashokeye inka zabo. Rujugira ahagera amaze gusonza; impamba ye yari yashize. Abwira umusore umutwaje itabi ngo ajye kumutekerera. Uwo muhungu ageze mu rugo Kalira arimo asanga inyana zavuye mu biraro zikina mu rugo; yagerageza uko yazisubizamo bikamunanira kuko yafataga imwe akayishyira mu kiraro agakinga; yongera gushukashuka indi ayisangisha iya mbere: yakingura iyabanje mu kiraro ikisohokera.

Zikomeza kumurushya zityo, uwo mugaragu wa Rujugira abibonye aramufasha bazishyira mu biraro. Bazipfundikira ubwatsi, barangije, Kalira amubaza aho aturutse. Undi amubwira ko ari kumwe n'umwana w'umwami Rujugira, akaba aje kumutekerera itabi. Kalira ati: «Ngwino mbanze nguhembe kuko wamfashije umurimo wari wananiye». Amujyana mu nzu amuha amata, amaze kunywa ashyira Rujugira itabi.
Amubajije icyamutindije undi ati: «Icyantindije iyo aba ari wowe wakibonye nk'uko nakibonye ntiwagisigaga!» Rujugira ati: “Ese wabonye kintu ki?“ Amutekerereza ukuntu yabonye umukobwa mwiza cyane, kandi w'umunyangeso nziza. Mbese aramumuratira binonosoye. Rujugira amatsiko amutera koroherwa. Asubizayo uwo muhungu ngo ajye kumuvunyishiriza. Aragenda abwira Kalira ati: "Rujugira ngo aragusaba aho yugama izuba." Undi ati: «Genda umubwire aze aryugame».

Rujugira aragenda, Kalira amubonye ati: «Ngo wugame». Arahaguruka bararamukanya. Asubira inyuma y'inzugi aho bari bashyize intebe aricara. Kalira na we yicara imbere y’inzugi mu kirambi. Baganira batarebana. Rujugira yicwa n'amatsiko yo kumureba neza, Kalira na we agatinya kumubwira ngo amuhe amata, kandi abona ashonje. Yibwiraga ati “naturuka he kubwira umwana w'umwami ngo «Ngwino nguhe amata, kandi ntari umuntu uzwi!» Uko Rujugira yifuza kubona Kalira ni na ko Kalira yifuzaga gufungurira Rujugira, kuko yabonaga ko akeneye kubona icyo yanywa.
Nuko bikomeza bityo, bose bagisha imitima inama y'icyo bashobora gukora kugira ngo bombi bagere ku cyo bifuza. Bitinze Rujugira aramubwira ati: «Ndashaka kugusezeraho, kandi nagushimiye cyane kuko wanyakiriye neza ukanganiriza singire irungu, ati: «Ariko kandi niyemeje kuguha ibihembo bikomeye; maze rero nkaba ngusabye ko wanyiyereka nkakureba kandi ukambwira n'izina ryawe n'iry'umugabo wawe, nkagenda menye uwangiriye neza uwo ari we; ati: «Kandi n'uwo nzaguhera ibihembo nkazamubwira uwo abinshyikiririza. Kalira aramusubiza ati: «Ibyo unsabye byose ndabigukorera, ariko nanjye icyo ngusaba unyemerere ukimpe». Rujugira arabyemera.

Kalira akenyera uruhu rwe neza, arakondora amusanga mu muryango. Undi arahaguruka bararamukanya. Rujugira aramukomeza, Kalira yashaka kwiyunyugushura ngo yisubirire mu kirambi, undi akanga; ati: «Guma aha tuganire turebana, kandi niwanga ukajya mu kirambi turahajyana. Kalira bimushobeye aremera aguma mu mulyango, noneho Rujugira arakunda amwitegereza neza; aramubenguka. Kalira abonye ko umwana w'umwami yamukunze, aramubwira, ati «Dore ibyo wantegetse nabyemeye; none na we ndagusaba unyemerere nguhe amata kuko nta nzoga mfite. Nusanga ari mabi uyareke, kandi ninyaguhera mu kitoze na bwo ntuyanywe!» Rujugira kuko yari yamukunze birengutse, aramwemerera.

Nuko Kalira aragenda asuka amata aramuhamagara, undi amusanga mu kirambi arayakira. Kugira ngo yereke Kalira ko yamukunze cyane, aramubwira ati : «Ngwino dusangire nkwereke ko ari nta gasuzuguro ngufitiye». Kalira aramwemerera barasangira. Barangije kunywa, Rujugira arasohoka, ahamagara abagaragu be batatu, abatuma ku batware batatu begeranye n'aho Kalira ari, ngo bamwoherereze ingobyi n'abahetsi bo kumuheka kuko arwariye mu nzira. Abantu baragenda bavuga ubutumwa. Abahetsi barashakwa baraboneka. Babohereza n'ingobyi.

Bakiri mu nzira, abagabo ba Kalira bakukira inka. Bageze hafi y'iwabo babona agaharuro kabo kuzuyeho abantu; baza bikandagira, bibaza icyahabaye. Bahageze bababwira ko bari kumwe na Rujugira. Bajya mu rugo batura amazi bakukanye imbere y'umuryango. Binjira mu nzu baramukanya na Rujugira. Baratambuka basuhuza Kalira. Ubwo abahetsi baba basesekaye mu rugo n'ingobyi.

Rujugira arababwira ati: "Nimukure imijishi mu ngobyi muyitambukane, mushyiremo umuntu musanga mu kirambi mumuheke tugende izuba rimaze guhumba." Kalira n'umugabo we n'umugabo wabo babyumvise barikanga bagwa mu kantu. Ubwo abahetsi batambukana ingobyi, banaguriramo Kalira. Abagabo be bagize ngo baratera amahane barabafata. Kalira baramuheka ariko afite agahinda n’amarira menshi; ababajwe n'uko ataye abagabo be mu rujijo.

Rujugira abonye ingobyi ya Kalira imaze kurenga abwira ba bagabo be, ati: “Ndabaha inka iminani ibiri n'umusozi maze muwutureho, mwishakire abandi bagore, na ho uriya we ndamubatwaye!” Abahungu baranga, bihuta bajya ku Ijuru rya Komonyi, kuregera Mazimpaka.

Nuko Rujugira ajyana Kalira, amugejeje iwe atumira bene se n'inshuti ze, ngo bamutahire ubukwe, ngo bamuzanire n'inzoga zo kumutwerera. Abantu benshi barashika: abagore, abakobwa n' abasore n’abana. Byose bimaze kwegerana, Rujugira ababwira icyo yabatumiriye ati: «Uyu munsi nabonye umugeni unteye ubwuzu mu mutima, none nabatumiriye kumbera abakwe ngo twishimane. Abatekerereza uko yamwambuye umugabo we, kandi ariko akaba yagiye ibwami kurega. Igitaramo kiratangira, abagore n'abakobwa basanga Kalira, abagabo bato n'abakuru bateranira ikambere hamwe na Rujugira; ijoro bararikesha barabyukurutsa, ibirori birangiye abataha barataha. Rujugira asigarana n'umugore we Kalira. Ubukwe butaha butyo.

Bimaze iminsi haza intumwa yo kwa Mazimpaka, ngo Rujugira naze yitabe ibwami. Arahaguruka ajya kwitaba se. Agezeyo aramutonganya; kuko yagize urugomo akambura umuntu umugore we. Rujugira abaza se ati: "Mbese ni cyo mwantumiriraga?" Undi ati: "Nta kindi, subiza umunyarwanda umugore we." Rujugira aratakamba ati: "Aho kumurekura ahubwo mumushyingire umugeni mwari mwarangeneye, ariko mundekere uwo musumbakazi; ati: Kandi namuhaye inka cumi n'esheshatu zo kumuriha izo yakoye arazanga." Mazimpaka abaza uwo muhungu ati: «Ntiwakwemera ko ngushyingira undi mugeni wishakiye mu bari mu rugo rwanjye cyangwa ahandi waba umuzi, nkaguha n'inka n'imisozi, bikaba ingurane z'uwo mugore wawe Rujugira yatwaye ?» Umuhungu ati: «Nyagasani ibyo byose mubireke ariko munsubize umugore wanjye.»

Mazimpaka atangira kwibaza uko uwo mugore wabaye ikotaniro asa. Aramutumiza, Rujugira aramurimbisha aramuribagiza; baramuheka ajya ibwami. Mazimpaka amubonye asanga ni mwiza wese; na we aramubenguka cyane ati: “Uyu mugeni akwiye umwami; mwese ndamubatse!”
Umugabo wa mbere wa Kalira abwira Mazimpaka ati: «Umugeni ndamutanze arko nimuntegeke uko mbaye. Mazimpaka ati: «N’ubundi nari nakubwiye ko nguha inka n'imisozi nkagushyingira aba ari wowe wanga. Undi ati: ”Noneho ndabyemeye.” Bamuha ibyo bamusezeranije areguka. Ariko na Rujugira ntiyatahana Kalira, asigaranwa na Mazimpaka.

Umuhungu we abibonye atyo kuva ubwo yanga kurya yanga kunywa; ananirwa gusinzira kubera kwibuka Kalira bamwambuye amanzaganya. Abantu bakuru babibonye barikora bajya ibwami. Babaza Mazimpaka icyamuteye kwambura umwana kizira; bati: «Kuki uwo mugore utamushubije uwamurongoye, kandi ntumurekere Rujugira wamwishumbakarije, ahubwo ukamwitwarira, none umuhungu wawe akaba agiye kwicwa n'agahinda!» Mazimpaka ati: «Nanze kubatera ishyari mubanyaga bombi» Bati: ”None se ko umwe wamuhaye umusozi, ukamuha inka n'umugeni bikaba indishyi undi we abaye ate?” Bati: “Wihemukira umwana musubize umugore yironkeye.”
Nuko Mazimpaka abuze uko abigira, aremera yohereza Kalira kwa Rujugira ndetse n'abakwe n'ibishyingiranwa byinshi. Ariko akajya amara iminsi akajya guhakwa na sebukwe kuko yari yarabitegetse Rujugira; gusa yagenda ntaze ubusa, akazana inka nyinshi; ndetse bituma Rujugira atona kuri se cyane, aragwa Kalinga, ngo azabe ari we uba umwami w'u Rwanda. Ubwo Kalira bamwita Rwabami, kuko yashatswe na Mazimpaka ari umwami, kandi n'umugabo we Rujugira akaragwa ubwami. Ubwo rero yabaye umugore w'abami babiri. Yarakundwakaye cyane birengutse, aruta bakeba be bose, abyarana na Rujugira umuhungu witwaga Sharangabo (sekuruza w'Abasharangabo) n'umukobwa witwaga Mulikanwa. Tubibutse ko Sharangabo uyu ari we wabyaye Bajeyi na we waje gusiga umugani.

Aho rero Rujugira amariye kumukukana no kuragwa ubwami, ifuha rya se Mazimpaka rituma acika mu Rwanda atarima ingoma. Yamuhunze amaze kumwicira imfizi, atinya ko yamukurikiza undi muhungu we witwaga Musigwa; uwo yakurijeho igisigo cyitwa. «Singikunda ukundi: Nkunda ibyo nkuze ntibinkundire; aho kunkunda birankuka bikajya i Kamagoma gukungika iyo kure; Gukunda ikitagukunda ni imvura igwa mu ishyamba.» Ubwo ngo muri iyo minsi Rujugira yatirimukiye mu rugo rwa se asohotse imfizi ya Mazimpaka yarubagamo ihagarara ku ruhamo rw'umuryango imubuza kugenda. Abuze uko abigenza ayitera icumu, kugira ngo imubise agende, hato Mazimpaka atamusanga aho akamugira nk'uw’ejo. Amaze kuyigusha ajya kubwira Kalira ibyago agize; ati: «None ibyiza ni ugucika».

Nuko Kalira akora ku mwana wabo Sharangabo na gashiki ke Mulikanwa ashaka inzoga mu gacuma, itabi, urushingo, inkono idakwikiye n'umuheha udasohoye, ashyira mu gaseke, akorera umugaragu wabo Ndabaramiye wari utuye i Gihinga na Ruzege, bashyira nzira. Bageze mu Bihembe bya Rugalika, Rujugira ati: «Mfite inyota». Umugore aramuseka, ati: «Ko tutazi aho amazi ari muri iri shyamba ubona byagenda bite?» Avana inzoga mu gaseke aramuha.
Rujugira arasoma ariruhutsa, ati: «Uwampa n'agatabi.» Kalira akora mu gaseke azana itabi aramuha. Rujugira ati: “Ko nta nkono y'itabi mfite?” Kalira azana ya yindi idakwikiye n'umuheha udasohoye. Rujugira ati: «Uyu muheha udasohoye twawunywesha dute?» Kalira azana icyuma gica inzara barawubaza, bakaraga urushingo baracana. Bamaze kuruhuka bakomeza urugendo berekeza iy'i Bugesera n’i Gisaka.

Bishyize kera iby'imihango y'ibwami byo kwimika uzasimbura Mazimpaka birabyuka; Bimika Karemera Rwaka. (Iryo zina rya Karemera, si ryo mu mazina ya cyami y'i Rwanda; ni Ruganzu Ndoli warivanye i Karagwe k'Abahinda, ku ngoma y'umwami wabo Karemera Ndagara ya Ruhinda, amushimira ko yamuhishe akamurera akamukuza; undi amusezeranya ko azamushimira iyo neza ashyira izina rye mu y'ubwami bw'i Rwanda). Karemera Rwaka amaze kugera ku ngoma arahuma. Rubanda bati “Ni ingoma imurashe kuko atari we wayirazwe”. Basubira mu bwiru, bemeza ko Rujugira agomba kugarukira ingoma. Bohereza abantu bo kumurarura. Bamukozeho araricurika ati: “Mazimpaka yishe Musigwa azize ko aganiriye n'umugore we none jye wamwiciye imfizi namuhonoka nte?” Bajya inama yo kwiba Kalira kugira ngo nibamugeza i Rwanda azabe ari we ugarura umugabo we. Baragenda baramurebura n'umwana we Sharangabo n'umugaragu wabo Ndabaramiye; babagarura mu Rwanda, Rujugira asigara ishyanga wenyine.

Kalira ageze ku Kamonyi arwara ibinyoro, bamwubakira urugo ku Kivumu cya Mpushi aba ari rwo abirwariramo (ubwo hitwa i Mpushi kubera ibihushi by'ibinyoro). Abikirutse agaruka ku Kamonyi. Bamubwira kosa imibavu myiza akayoherereza Rujugira amutashya. Abigira atyo, Ndabaramiye abisubiranayo. Mu iramukanya Ndabaramiye anukiriza Rujugira ya mibavu; Rujugira ati: «Iyi nyoso ni iya Kalira si iy' undi!»

Ndabaramiye ati “Enda twigire hirya nkubwire ubutumwa bwe.” Rujugira akaba yabuguzaga, ahagurukana ubusoro mu ntoki Ndabaramiye akagenda amushukashuka, barinda bagera ku cyambu cya Busoro (ni ko hiswe kuva ubwo), munsi ya Mugina wa Jenda na Kabugondo. Bahagera Rujugira amaze gukenga ibyo Ndabaramiye amushakira; yiyumvira amarenga y'umugore we, ubusoro abujugunya mu ruzi agaruka i Rwanda rwa Kamonyi, yima ingoma ya se na sekuru; yitwa Cyilima.

Ubwo ariko akijya kwima ingoma, umugore we Kalira abiru baramunywesheje ( bamuha uburozi arapfa ); kuko atashoboraga gusubirana n'umugabo we kandi baracikanye. Mu Rwanda byari umuziro w'uko umugore bahunganye bahungukana; bamutaga mu mugezi cyangwa se agahama iyo ishyanga. Rujugira rero yumvise ako kageni Kalira yapfuye ni ko kuvuga ijambo ry’umubabaro, ati: «Nta byera ngo de; iyo nima Kalinga ndi kumwe na Kalira!» Yashakaga kuvuga ko abonye ikuzo ry'u Rwanda, ariko ibizazane bikamwinjira, ntabyishimanemo na Kalira yari yariziritseho bakanaruhanira ishyanga. Ubwo rero ntiyagize amahirwe y'uruhehemure, kuko yavanze impundu n'amarira. Nicyo cyatumye avuga ngo: ”Ntabyera ngo de!” (Ntawe utunganirwa na byose).

Iyi nkuru tuyikesha igitabo ‘Ibirari by’Insigamigani’ cyanditswe na Mulihano Benedigito

Icyitonderwa: Twakoresheje ifoto y'umwami Mutara III Rudahigwa kuko yari umwami w'inka kimwe na Cyilima II Rujugira ndetse akaba ari na we wamuhambishije kuko ubwiru bwategekaga ko umwami witwa Cyilima ahambisha uwitwa Mutara, uwitwa Mutara na we agahambisha uwitwa Cyilima gusa bikaba bitarashobotse ko Mutara II Rwogera ahambisha Cyilima Rujugira kuko yatanze atarabikora bikaba ngombwa ko hategerezwa undi witwa Mutara; uwo rero akaba ari Rudahigwa.

0 comments:

Post a Comment

Sample Text

Text Widget

Find Us On Facebook

Umukurambere. Powered by Blogger.

Kwamamaza

Ordered List