Home » » Icyivugo cya Kigeli IV Rwabugili Inkatazakurekera

Icyivugo cya Kigeli IV Rwabugili Inkatazakurekera

Written By Unknown on Wednesday, March 30, 2016 | 7:05 PM

     Inkatazakurekera

Inkatazakurekera
ya rugombangogo
ndi intwari yabyirukiye gutsinda
singanirwa ndashaka kurwana.

5 Ubwo duteye abahunde
Nywuhimbajemo intanage
Intambara nyirema
Igihugu cy'umuhinza nakivogereye.

10 Umukinzi  ampingutse imbere n'isuli
Umurego wera nywuforana ishema.
Nongeye kurega inkokora,
Nkanga umurindi hasi ndarekera.

15. Inkuba zesereza hejuru y'icondo:
Intoki zifashe igifunga zirashya!
Imisakura imucamo inkora
Inkongi iravuga mu gihengeli.

20 Mu gihumbi cye inkurazo zihacana inkwekwe
Inkuku yari afite ihinduka umuyonga ,
Umubiri we uhinduka amakara
N'aho aguye arakobana.

25. Ni ukubiswe n'iyo hejuru,
Ababo batinya kumukora,
Bati: ``ubwo yanyagiwe n'inkotanyi-cyane
Ibisiga bimukembere aho!"

30. Na byo bimurara inkera;
Bimaze gusinda inkaba
Byirirwa bisingiza uwantanagiye.


Iki cyivugo cyavanywe mu gitabo `Un Abrege Sur lHetno-Histoire du Rwanda cyanditswe na Alexis Kagame.

1 comments:

  1. nkunda umuco nyarwanda cyanee nanjye ndi rugongeshabijyembe rwa semwaga ,ndi rutagishimitiminana nka rubanda rw,inganizi ndi impamarugamba nitwa rwasangabo rwa musatirizi

    ReplyDelete

Sample Text

Text Widget

Find Us On Facebook

Umukurambere. Powered by Blogger.

Kwamamaza

Ordered List