Kigeli IV Rwabugili ni umwami udasanzwe ukurikije ibyo yakoze ku ngoma ye.
Yiswe Sezisoni na se Nkoronko.Irya Rwabugili yaryambuye
muramu we Rwabugili rwa Gaceyeye w’umwenegitore twari utunze umwana wa Rwogerawitwaga Nyamirabuke amwita Rwakageyo.
Rimwe umutware we witwaga Kabaka yamubwiye ko Abazungu
bamuhiga, Rwabugili ati`` uri ikigwari aramutanga baramwica.
Abagore be ni aba bakurikira:
*Batatu bene Nzirumbanje aribo:
-Nyiraburunga nyina wa Rutarindwa, Baryinyonza,Karara na
Burabyo
-Nyiramarora nta rubyaro rwe ruzwi
-Nyiramparaye uyu yamwatse Ruhanga rwa Muvubyi w’umusinga.Ni
we nyina wa MUHIGIRWA.
Abandi ni:
Nyambibi wa Rushingwankiko nyina wa Nshozamihigo,Mligo na
Rwamahe
Nyirandabaruta wa Sendirimanyina wa Sharangabo
Gatoyi yamwambuye Bicundamabano wa Rwogera ni nyina wa
Cyitatire
Kanjogera nyina wa Munana wapfuye akiri muto
Kumukera ni nyina wa Nyindo
Murerwa wavuye
Burundi mushiki wa chef Cyoya wazanye n’ingabo ze Inyange, Rwabugili
yamuhaye umuhungu we Sharangabo
Nyirabarunganwa yamuhaye Nshozamihigo
0 comments:
Post a Comment