Ni umwe mu bantu bakomeye bazwiho kuba barateje imbere ururimi rw'Ikinyarwanda ndetse n'ubuvanganzo nyarwanda utibagiwe n'ubwa kera burimo inganzo y'amazina y'inka yari yaracengeye akayisesengura ndetse agahanga ibihangano ayigendeyeho.
Ibi byanatumye agaragaza ubuhanga abahanzi by'umwihariko abisi b'inka bari bihariye ari bwo ubwo guhanga ukurikije injyana ipimye. Ubu buhanga, Rugamba Sipiriyani wari ufite impamyabumenyi y'ikirenga mu mateka yari yarakuye i Louvain mu Bubiligi, yavuze ko buboneka hake muri Afurika.
Rugamba Sipiriyani ni umwe mu banyarwanda barenga miliyoni bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse akaba n'umwe mu bahanzi bakomeye cyane bazize iri shyano ryagwiriye urw'imisozi igihumbi.
Umwe mu bahanga b'i Rwanda, Kimenyi Alexandre, wabaga mu buhungiro hanze y'u Rwanda, yitegereje ubuhanga bwa Rugamba Sipiriyani maze amuhimbira umuvugo usa n'igisingizo awita ``RUGAMBA URUGANGAZI''. Uyu muvugo Kimenyi yawuhimbye mu mwaka wa 1990 awushyira mu gitabo cye ``Amata n'Umuravumba''.
Yawuhimbye Rugamba Sipiriyani akiriho.
Dore uwo muvugo:
Rugamba
Urugangazi
Umuvugo wa Kimenyi
Uraho se Rugamba urugangazi
Uraho musore usumba ibisonga Uraho mfura ihoza imfubyi Uraho muririmbyi w'umuhimbyi Uraho ntore dutonesha Uraho muhanga w'umuhanzi Uraho gihangange mu bya Gihanga?
Ndakuramutsa kuko ndamutse
Ndagukumbuye mba nkubuze Ndagutashya gira amashyo Ndakurata kuko uri indatwa Ndaguhimba kuko umpimbaje Ndaguhunda igisigo Bagusasire usinzire.
Ufite inganzo irimo inganji
Ufite imivugo irimo imivuduko Ufite uruhanga rurimo ubuhanga Ufite ubuhanzi burimo imihango Ufite ururimi ruzira uburimi Ufite amagambo arimo imigambi. Urata u Rwanda ruzira indwano
Wagaruye umuco wari ucitse
Wahojeje abahogoye imihogo Warariranguruye nk'umwirongi Wagiye mu myato abato barayitoza Wakubise inkotanyi mu bitugu Wahesheje ishema u Rwanda.
Iyo numva mfite agahinda
Ndahindukira ngashaka Indirimbo uhora uhimba Z'Amasimbi n'Amakombe Zirangwa no kumara irungu Nzitega amatwi ngatwarwa Ishavu rigashira mu nda.
Imivugo uhora uhimba
Uhereye kuri "Mahero" Ukibuka "Amibukiro" Ugacyurira kuri "Cyuzuzo" Irahebeje ni ihanika Mpora nyiharaye sinyihage. Uri umuhanzi byahamye
Ninkumanyurira ibango ku nganzo
Si ukubera ikimenyane Ni uko nakumenyeho urumenesha Ukaba mukuru mu gusigura Mu gusiga ukaba waradusize. Abashaka kubyiga bakakwigana Interuro n'intego bikaba injyana
Subira mu nganzo uhimbe Ruganzu
Abakurambere ubateze imbere Udutekerereze amateka y'ubutegetsi Igisigo ugisasire ugisoze Ririmba ibisiza n'ibikombe. Amakombe yitotombe akome yombi Amasimbi yisimbize avune sambwe
Tabaza abatatanye baterane
Maze abatangana batarame U Rwanda turwondore Rugarure indoro ya Ndori Abatatu be gutotezwa Abato batete batone be gutonekara. Harimo abahizi musangiye imihigo
Hano ishyanga inyuma y'ishyamba
Aho ishyano ryadushyize Amashyaka yashyamiranye Ishyari ryiyambitse ishyira Abashyirahamwe bagashira Abandi bakambuka ishyamba Ishya ntiryahiriye abarwana ishyaka
Aho tunyanyagiye isi yose
Aho inyambo zihera mu nyumba Aho inshongore zidashoka Aho abagabo batagabana Aho abagore badatega ignore Tuhafite inyamibwa n'inyange Intyoza mu kugayana no kuganira
Florida muka Milimba
Arahimba akaririmba Indirimbo z'inkabya-mirimbo Iyo akugororeye akarigorora Akarikaraga akarigoshya Aguca intege ntugende Nawe ubutaha nzamutaka
Dufite akana Mutamuriza
Uriza n'abonsa amariza W'ijwi rizira amakaraza Uduhogoza aririmba ibihozo Urirangurura rikarangira Uritobora rigatora Ni we umbikira bukira
Hari Kayirebwa wareze
Ni ikirangirire cyarenze Ni icyogere mu mahanga Ni ijigija mu bajijutse Ni isheja ntiyijanwa Iyo arishotoye yishimye Riragushegesha ugashira
Uzi Gisanura cya
"Sekidegede"
Ahora ahimba bihimbaje "Umwana wireze" ni yo aherutse Igihe duhuye twitabye Impuruza Yarayicuranze arayikubanga Iryohera amatwi adafite inanga Inama irangira ikirangira
Wumvise itorero rya Sentore
Riteraniyemo Iminyana Izo ntore ni inyamibwa Dore ko zinyaruka nk'izinyereye Iyo zicinye umuhamirizo Zikongeraho akadiho zinihira zinikiza Ubona zicyeye ari urucyerereza
Wari wataruka ngo ubone Imitali
Yateranye iri mu itorero Igitaramo cyabo giheruka kwa Mutara Ni igitego mu babitegereje Abo bari kubarora ni ibirori Biba ari ibyago kubura ibyo byiza
Muri bene Gihanga bari mu mahanga
Harimo abahanga bafite uburanga Harimo abahanzi koko b'imanzi Harimo imena zitamena ibanga Harimo benshi bazi byinshi Barwanira kwambika ikamba u Rwanda Uradusabire dusubirane tugusange
Erega Rudasumbwa abagabo
barasumbana
Abasumbakazi basumbirijwe barasurana Rengera Kabengera warenganijwe n'urungano Kandi abangavu babengerana bamubenguka Ubu yaracupiye agwa mu icupa Uwo mucurabwenge aracibwa bitarabaye mu muco biba igicumuro Kandi yarabyirutse abyina nka Byusa
Ndagusezeye nkindi ikinditse
imidende y'umudendezo
Ntuntwame dusangiye amatwara Nanjye ndasiga ngasigura N'iyo mpimbawe ndahimba Ubu ndakora impamba Impamvu nshaka gucuma intambwe Ni ugutaha ngo turutake.
Kimenyi
Amata n'Umuravumba: Igitabo
cy'imivugo. 1990
Pp 32-36 |
0 comments:
Post a Comment