Mu Rwanda rwo hambere hatari na kera cyane, umugore
yahabwaga agaciro gake. Ntiyashoboraga
kujya ku rugamba cyangwa ngo abe yahabwa imyanya ikomeye mu nzego z’igihuguariko ntibyabujije bamwe mu bagore kubaintwari bagakora ibikorwa by’indashyikirwa n’abagabo batari gupfa gukora.
Amateka y’u Rwanda agaragaza ko abagore batafatwaga
nk’abantu bakora cyangwa ngo bashobore gukora imirimo y’abagabo. Nta mugorewajyaga ku rugamba, nta wubakaga, nta wagirwaga umuyobozi mu nzego z’igihugu
(aha ni mbere y’abakoloni) ndetse umugore yafatwaga nk’umuntu waremewe gukora
imirimo yo mu rugo ubundi agategereza byose ku mugabo.
Mu gihe mu Rwanda kimwe n’andi ku isi hizihizwa umunsimpuzamahanga w’abagore, umunyamakuru wa Inyarwanda.com arakugezaho inkuru
y’umugore ufatwa nk’uwahize abandi bose ubutwari mu Rwanda rwo hambere
y’umwaduko w’abazungu.
Nkuko Padiri Muzungu Bernardin abivuga mu gitabo yise “ Le
Patriotisme Jusqu’au Sang’’, Robwa Nyiramateke ni ishema n’icyubahiro ku bagoren’abakobwa babayeho mu mateka y’u Rwanda.
Mbere y’uko tuvuga ku butwari bwaranze
uyu mugore ufatwa nk’intwari kurusha
abandi bose mu mateka y’u Rwanda, reka
turebe abandi bagore b’intwari batatu babayeho mu mateka y’u Rwanda.
-Nyirarucyaba: Uyu azwi
mu bitekerezo by’ibimanuka byanditswe mu gitabo `Inganji Kalinga’ cya
Musenyeli Alexis Kagame. Bivugwa ko ari we wazanye inka mu Rwanda mu gihe yariitazwi. Ngo amaze kuzana icyo gisimba (Inka), yakamiye amata Gihanga Ngomijana
amata ayanyoye akira indwara yari arwaye maze Gihanga abwira Nyirarucyaba ati
“Jya kuzana icyo gisimba hano’’. Ni uko azana inka mu Rwanda bwa mbere.
Undi mugore w’intwari uzwi cyane ni Nyiraruganzu
Nyirarumaga. Uyu yari umugabekazi w’ingoboka kuri Ruganzu Ndoli akaba yari
umusingakazi. Yabaye umugabekazi kuri Ruganzu Ndoli kuko uwari kumubera
umugabekazi ni ukuvuga nyina wa Ndoli yari yariciwe i Rubi rw’i Nyundo(ahitwa
mu Miko y’Abakobwa) ubwo Ndahiro Cyamatare yicwaga amaze guhungishiriza Ndoli i
Karagwe k’Abahinda.
Ubwo rero Ruganzu amaze kuba umwami, yagombaga kugira umugabekazi
batwarana nkuko byagendaga ku bami bose. Nyirarumaga rero ni we watwaranye na
Ruganzu Ndoli umwami uzwiho ubutwari bikomeye n’ingabo ze zitwaga Ibisumizi.
Ikindi kigira Nyirarumaga intwari itazibagirana mu mateka
y’u Rwanda ni uko ari we watangije inganzo y’ibisigo agira ngo amateka y’abami
ntazibagirane. Kuba amateka y’abami bo hambere azwi ubu bikomoka cyane ku
nganzo y’ibisigo nyabami kuko nko mu
bisigo by’impakanizi, hagenda havugwa buri mwami n’ibikorwa yakoze kugeza ku
mwami uriho.
Nyirarumaga ni we wahanze igisigo cya mbere mu mateka y’u
Rwanda, akaba yaracyise ``Umunsi ameza
imiryango yose’’. Ni we watangije Intebe y’abasizi ndetse ashyiraho uburyo
ibisigo byose bituwe umwami runaka byajya bibungwabungwa bigashingwa abantu
runaka bakabifata mu mutwe ndetse bakabitoza ababakomokaho ku buryo ingoma ya
cyami yagize iherezo, ibisigo byose uhereye kuri icyo “Umunsi ameza imiryango
yose’’ bizwi neza.
Undi mugore wabaye intwari twavuga mbere y’uko tuvuga
birambuye kuri Robwa, ni Nyirayuhi Nyiratunga ndetse n’abandi bagabekazi bategekanaga
n’abana babo ariko bakiri bato kugeza igihe bakuriye.
Nyirayuhi Nyiratunga ni nyina wa Yuhi Gahindiro. Nyiratunga
yatwaye u Rwanda mu gihe Gahindiro ka Mibambwe Sentabyo yari akiri uruhinja.
Ikigira Nyiratunga intwari cyane ni ukuba yararwanye ishyaka arwana n’abana ba
wa se wabo wa Gahindiro bashakaga kumunyaga ingoma. Yaratwaje kugeza igihe
Gahindiro akuriye akaba umwami w’igihame binavugwa ko ari we mwami warambye
kurusha abandi bose.
Reka noneho tugaruke ku butwari bwa Robwa. Padiri Muzungu
Bernardin mu gitabo cyavuzwe haruguru avuga ko ku bahanga n’abandi bazi amateka y’u
Rwanda, igikomangoma Robwa Nyiramateke ari ishema n’icyubahiro ku banyarwandakazi
aho bava bakagera.
Inyandiko
nyinshi zivuga ku mateka y’u Rwanda zirata ubutwari bwa kigore n’ubudahemuka
budasanzwe bwaranze igikomangomakazi Robwa wavukaga kuri Nsoro I Samukondo
akaba mushiki wa Ruganzu I Bwimba.
Guhara
icyubahiro cyo kuba umwamikazi n’umugabekazi akemera gupfira u Rwanda
bimugaragaza nk’intwari idasanzwe mu zabayeho mu Rwanda rwo hambere haba mu
bagabo n’abagore.
ROBWA yari muntu ki?
Robwa
Nyiramateke yari umukobwa wa Nsoro I Samukondo umwe mu bami b’imishumi
wategetse u Rwanda kuva mu mwaka wa 1279 kugeza mu wa 1312 , akaba yaramubyaranye
na Nyiraruganzu I Nyakanga.Yari mushiki w’umwami Ruganzu I Bwimba na we
uzwiho kuba yarabaye intwari yemera kumena amaraso mu buryo bw’ubucengeri.
Robwa
yamenyekanye nk’intwari cyane kubera uburyo yemeye kuba umutabazi w’umucengeri
akamena amaraso ye mu Gisaka kugira ngo i Gisaka kitazagarurira u Rwanda
hanyuma. Twibuke ko ibi yabikoze atwite inda y’umwami Kimenyi w’i Gisaka.
Uko Robwa yabaye intwari
Kimenyi
cya Bazimya ba Ruregeya, umwami w’i Gisaka ngo yashatse umugeni, ni uko abajije
abajyanama be bamurangira mu Rwanda bati`` Nsoro ya Samukondo ni we ufite
umugeni ugukwiriye’’.
Ati" None
se ko nta bushuti ngirana na Nsoro nzabigenza nte? Ni uko bamugira inama yo kwibanisha na Nkorokombe wari
muramu wa Nsoro kuko yari musaza wa Nyakanga nyina wa Robwa Nyiramateke.
Bamaze
kunoza inama, Kimenyi ngo yashatse amaturo n’izindi mpano nziza maze abyoherereza
Nkorokombe maze aboneraho no kumwaka ubushuti, undi ntiyazuyaza arabumwemerera.
Bukeye ubucuti bumaze gukomera Kimenyi atuma kuri Nkorokombe ati``Ndashaka gusaba muramu wawe umugeni,
none uzahambere nk’inshuti’’.Nkorokombe aramusubiza ati``Uzaze, umugeni ntuzamubura rwose’’.
Igihe
kigeze rero Abanyagisaka ngo baje gusaba Robwa icyakora ngo Nsoro aramubima,
avuga ko ngo yamutanze ahandi ariko ubu bukaba bwari uburyo bwo kubananiza.Ibi
ngo byababaje Kimenyi cyane.
Igihe cyarageze Nsoro araberana (kurwara k’umwami) ni uko abiru
baramubaza bati “Ko turuzi
ugiye gutanga, Kimenyi akaba yaragusabye umugeni ukamumwima nagaruka waratanze
akamudusaba tuzamumwima tutaramubyaye?. Nsoro arababwira ati``Nimumpamagarire abana banjye’’.Ni
uko abana baraza bahageze ,abwira Robwa ati``Nushaka gushyingirwa kwa Kimenyi
uzagende ubizi ko uriumutabazi w’u Rwanda, ntuzagende wibwira ko uri umugeni.
Ati``uramenye Kalinga ntuzayigurane Rukurura (ingoma ngabe yo mu Gisaka).
Arangije
kuraga, aherako aratanga. Baramwerera baramwiraburira.Nuko Nkorokombe atuma
kuri Kimenyi ati`` Wa muntu wakwimaga umugeni ko
atakiriho ntiwaza gusaba umugeni ko utazamubura?”. Nuko
Kimenyi yohereza intumwa ze gusaba Robwa, Ruganzu Bwimba wari warasimbuye
se Nsoro ku ngoma yemera gushyingira Robwa icyakora Robwa ashyingirwa abizi
neza ko ari umutabazi w’umucengeri uzamenera igihugu amaraso.
Ubwo
Ruganzu I Bwimba yatangaga aguye mu Gisaka na we atabaye nk’umucengeri, ngo
Kimenyi yaje guhoza Robwa ngo amumare agahinda ka musaza we wari umaze gupfa
maze aramubwira ati`` Rukurura ni iyawe, i Gisaka ni
icyawe’’ maze kuko Robwa yari azi ko atashakiye mu Gisaka agamije
kuhabyarira cyangwa kubayo umugabekazi ngo yasubije Kimenyi amucyurira ati ``Mbabajwe n’uwakwise Kimenyi, iyo uza
kuba Kimenyi koko, wakamenye icyanzanye ino aha’’.
Nuko
Robwa wari unatwite inda y’imvutsi y’umuhungu amaze kumubwira ayo magambo,
arikusanya n’imbaraga ze zose yitera hejuru maze agiye kugwa bamutega ingoma
ayigwa ku rutsike acikamo ibice bibiri umwana wari uri mu nda ye aragwa maze na
we arapfa, apfa nk’umutabazi kimwe na musaza we Bwimba .
Urupfu
rwa Robwa rwamugize ikirangirire mu bakobwa n’abagore bose babayeho mu
mateka y’u Rwanda .Ntiyatinye kumenera igihugu cye amaraso nubwo yari akiri
muto akaba umwamikazi wari kuzavamo n’umugabekazi w’i Gisaka.
Yanze
kubyarana n’umwami w’i Gisaka kuko nkuko Kimenyi yabitekerezaga uyu mwana
w’umuhungu bari kubyarana yari yari kuzigarurira u Rwanda akarutwarana
n’i Gisaka. Yubahirije isezerano yari yarasezezeranye na se Nsoro kugirango u
Rwanda rukomeze rusugire rutazigarurirwa n’abanyamahanga. Ibi bishimangira wa
mugani ugira uti``Wanga
kumenera igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa’’.
Ibitabo nifashishije:
-Le
Patriotisme Jusqu’au Sangcya Padiri Muzungu Bernardin
-Les
Recits Historiques cyaA Coupez na Th Kamanzi
0 comments:
Post a Comment