Home » » Ubutwari bwa Robwa Nyiramateke

Ubutwari bwa Robwa Nyiramateke

Written By Unknown on Wednesday, March 30, 2016 | 5:34 PM

Uburyo igikomangoma Robwa cyemeye kumena amaraso ngo kitabyarana n’umwami w’i Gisaka hato i Gisaka kikazigarurira u Rwanda

Ku bahanga n’abandi bazi amateka y’u Rwanda, igikomangoma Robwa Nyiramateke ni ishema n’icyubahiro ku banyarwandakazi aho bava bakagera. Inyandiko nyinshi zivuga ku mateka y’u Rwanda zirata ubutwari bwa kigore n’ubudahemuka budasanzwe bwaranze igikomangoma Robwa wavukaga kuri Nsoro Samukondo akaba mushiki wa Ruganzu Bwimba. Guhara icyubahiro cyo kuba umugabekazi akemera gupfira u Rwanda bimugaragaza nk’intwari idasanzwe mu zabayeho mu Rwanda rwo hambere.

Mbere y’uko tuvuga ku butwari bwe ariko, reka tubanze tumenye uwo yari we. Robwa Nyiramateke yari umukobwa wa Nsoro Samukondo akaba yari yaramubyaranye na  Nyiraruganzu I Nyakanga. Yamenyekanye nk’intwari cyane kubera uburyo yemeye kuba umutabazi w’umucengeri akamena amaraso ye mu Gisaka. Twibuke ko ibi yabikoze atwite inda y’umwami Kimenyi w’I Gisaka.

Uko Robwa yaje kuba intwari

Kimenyi  cya Bazimya ba Ruregeya ngo yashatse umugeni abajije abajyanama be bamurangira mu Rwanda bati`` Nsoro ya Samukondo ni we ufite umugeni ugukwiriye. Ati`` none se ko nta bucuti ngirana na Nsoro nzabigenza nte? Ni uko bamugira inama yo kwibanisha na Nkorokombe wari muramu wa Nsoro kuko yari musaza wa Nyakanga nyina wa Ruganzu I Bwimba.

Bamaze kunoza inama, Kimenyi ngo yashatse amaturo meza maze ayoherereza Nkorokombe maze aboneraho no kumwaka ubucuti undi ntiyazuyaza arabumwemerera. Bukeye ubucuti bumaze gukomera Kimenyi atuma kuri Nkorokombe  ati`` ndashaka gusaba muramu wawe umugeni, none uzahambere nk’inshuti’’.Nkorokombe aramusubiza ati``umugeni ntuzamubura rwose’’.

Igihe kigeze rero Abanyagisaka ngo baje gusaba Robwa icyakora ngo Nsoro aramubima, avuga ko ngo yamutanze ahandi.Ibi ngo byababaje Kimenyi cyane.

Igihe cyarageze Nsoro araberana(kurwara k’umwami) ni uko abiru baramubaza bati`` ko turuzi ugiye gutanga, Kimenyi akaba yaragusabye umugeni ukamumwima nagaruka waratanze akamudusaba tuzamumwima tutaramubyaye?. Arababwira ati``nimumpamagarire abana banjye’’.Ni uko abana baraza bahageze abwira Robwa ati``nushaka gushyingirwa kwa Kimenyi uzagende ubizi ko uri umutabaziw’u Rwanda, ntuzagende wibwira ko uri umugeni. Ati``uramenye Kalinga ntuzayigurane Rukurura(ingoma ngabe yo mu Gisaka).

Arangije kuraga, aherako aratanga. Baramwerera baramwiraburira.Nuko Nkorokombe atuma kuri Kimenyi ati`` wa muntu wakwimaga umugeni ko atakiriho ntiwaza gusaba ko utazamubura?.Nuko Kimenyi  yohereza intumwa ze gusaba Robwa, Ruganzu yemera gushyingira Robwa icyakora Robwa ashyingirwa abizi neza ko ari umutabazi atari umugeni usanzwe.

 Ruganzu Bwimba amaze gutanga aguye mu Gisaka, ngo Kimenyi yaje guhoza Robwa ngo amumare agahinda ka musaza we wari umaze gupfa maze aramubwira ati`` Rukurura ni iyawe, i Gisaka ni icyawe’’ maze kuko Robwa atari yarashakiye mu Gisaka agamije kuhabyarira cyangwa kubayo umugabekazi ngo yasubije Kimenyi amucyurira ati ``mbabajwe n’uwakwise Kimenyi, iyo uza kuba Kimenyi koko, wakamenye icyanzanye ino aha’’.

Nuko Robwa amaze kumubwira ayo magambo, arikusanya n’imbaraga ze zose yitera hejuru maze agiye kugwa bamutega ingoma ayigwa ku rutsike acikamo ibice bibiri umwana wari uri mu nda ye aragwa maze na we arapfa apfa nk’umutabazi kimwe na musaza we Bwimba .

Urupfu rwa Robwa rwamugize ikirangirire mu bakobwa n’abagore bose  babayeho mu mateka y’u Rwanda .Ntiyatinye kumenera igihugu cye amaraso nubwo yari akiri muto akaba umwamikazi wari kuzavamo n’umugabekazi w’I Gisaka. 

Yanze kubyarana n’umwami w’I Gisaka kuko nkuko Kimenyi yabitekerezaga uyu mwana bari kubyarana yari  yari kuzigarurira u Rwanda. Yubahirije isezerano yari yarasezezeranye na se Nsoro kugirango u Rwanda rukomeze rusugire. Ibi bishimangira wa mugani ugira uti``Wanga kumenera igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa’’.

Ibitabo nifashishije:

-Le Patriotisme Jusqu’au Sang cya Padiri Muzungu Bernardin


-Les Recits Historiques cya A Coupez na Th Kamanzi

1 comments:

  1. Pure Titanium Earrings | Titsanium Art | Titsanium Art
    The ultimate way titanium trim to make your own rings is with a pair of these rings. These rings can be ion chrome vs titanium a cut, cut, or cut, like titanium septum jewelry a pair of a regular trex titanium headphones pair of gold price of titanium or silver

    ReplyDelete

Sample Text

Text Widget

Find Us On Facebook

Umukurambere. Powered by Blogger.

Kwamamaza

Ordered List