URUCANTEGE Kimenyi
Narakurabutswe ngira amaraburira
Niyamiriye mbura amagambo
Nkwitegereje ndanezerwa
Mbonye uko uteye umutima utera bwangu
Nguhanga imboni nkunda iyaguhanze
Ndoye urwo ruhanga rwuje uburanga
Nkora inanga mu mirya ndacuranga
Maze nguhimba mpimbawe.
Niyamiriye mbura amagambo
Nkwitegereje ndanezerwa
Mbonye uko uteye umutima utera bwangu
Nguhanga imboni nkunda iyaguhanze
Ndoye urwo ruhanga rwuje uburanga
Nkora inanga mu mirya ndacuranga
Maze nguhimba mpimbawe.
Nasanze uri ishashi ishashagirana
Nshishikarira kugushima
Nshimishwa n�uko uri umushibuka
Nabonye ayo matako atabuwe n�umutako
Ibibero biberewe n�amaribori
Nkebutse mu ntege intege ziracika
Nkomeje kureba mfatwa n�ikome
Umuriro uhinda umubiri wose.
Nshishikarira kugushima
Nshimishwa n�uko uri umushibuka
Nabonye ayo matako atabuwe n�umutako
Ibibero biberewe n�amaribori
Nkebutse mu ntege intege ziracika
Nkomeje kureba mfatwa n�ikome
Umuriro uhinda umubiri wose.
Nagukunze inseko iserutse
Nkurebye ingohe ntizagoheka Duhuje amaso ndasamara
Nsanga igituza kintengatenga
Mbonye akazindaro ngira muzunga
Maze nifuza kukugwa mu byano
Imbavu zimbabaza imbariro
Imbabazi zimbuza imbaraga.
Nkurebye ingohe ntizagoheka Duhuje amaso ndasamara
Nsanga igituza kintengatenga
Mbonye akazindaro ngira muzunga
Maze nifuza kukugwa mu byano
Imbavu zimbabaza imbariro
Imbabazi zimbuza imbaraga.
Nabonye icyo kimero sinamenya uko
merewe
Utambutse mbona urarambutse
Ukebutse nsanga uhebuje
Wongeye guseka riraseseka
Uyateretse nti ndaretse
Inkongi inkongeza ibikombe
Nti uwampa ngo ngusegure inkokora
Inkoko zibike nkubikiriye.
Utambutse mbona urarambutse
Ukebutse nsanga uhebuje
Wongeye guseka riraseseka
Uyateretse nti ndaretse
Inkongi inkongeza ibikombe
Nti uwampa ngo ngusegure inkokora
Inkoko zibike nkubikiriye.
Impuruza No9, June 1987
0 comments:
Post a Comment