Rwabugili ni umwami uzwiho kuba yarabaye intwari idasanzwe
akagaba ibitero byinshi hanze ndetse akanigarurira byinshi muri byo. Ibi byatumye hari n’ibitabo bamwita
``NAPOLEON DE L’AFRIQUE’’ cyangwa se Napoleon wa Afurika( Napoleon ni
umwami w’abami wayoboye igihugu cy’u
Bufaransa yigarurira hafi u Burayi bwose mu kinyejana cya 17).
Uretse kuba Rwabugili yari intwari idasanzwe, uyu mwami
azwiho kuba yarishe abantu benshi benshi b’Abanyarwanda harimo n’abaribamwegereye bo mu muryango we wa hafi ndetse n’abari inshuti ze magara. Nkuko
Kagame Alexis abivuga mu gitabo yise Isoko y’Amajyambere, inzira Rwabugili
yacagamo wasangaga yuzuye intumbi.
Uretse abanyamahanga Rwabugili yishe, hari abandi bantu
bakomeye b’Abanyarwanda yivuganye mu buryo butangaje, umukurambere.blogspot.com
irakugezaho bamwe muri bo bazwi cyane nkuko ibikesha ibitabo harimo nka ``Rwabugili ,Le
Dernier Monarque du Rwanda Precolonial ‘’ cyanditswe na Padiri MUZUNGU Bernardin ndetse na Isoko
y’Amajyambere cya Padiri Alexis KAGAME.
Mu bo twavuga ni nka Nyamwesa uyu yari mwene Rwogera akaba
mwene se wa Rwabugili, uyu ni we byari bizwi ko azaba umwami mbere y’ukoRwabugili yimikwa. Rwabugili yamuroshye mu Rwabayanga nyuma y’uko ahungutse we
na murumuna we Nyamahe bavuye I Burundi kuko bari bahunze nyuma y’uko Rwabugili
yimitswe batinya ko azabica.
Undi twavuga mu bo Rwabugili yishe ni igikomangoma
Rwampembwe. Uyu we yari mwene Nkusi akaba yari umutware w’Abashakamba. Yarimwene se wa Rwabugili kuko Nkusi uyu yavukanaga na Rwogera. Rwampembwe yazize
ko yakingiye ise wabo Nkorongo ubwo
Rwabugili yashakaga kumwica.
Uyu Nkorongo yari ise wabo wa Rwabugili kuko
yavukanaga na Rwogera se wa Rwabugili. Nyuma y’urupfu rw’uyu Rwampembwe,
Abanyarwanda benshi bariyahuye baramukurikira ngo kuko yari umuntu mwiza cyane.
Rwabugili kandi yishe Nkoronko wari ise wabo dore ko yavukanaga na se Rwogera wabaye umwami w'u Rwanda yitwa Mutara akaba yarasimbuwe na Rwabugili.
Rwabugili kandi yishe abagore be ari bo Nyiramparaye, Nyiramarora na Nyiraburunga
0 comments:
Post a Comment